Izina ry’icyubahiro ku bacamanza
Inama Nkuru y’Ubucamanza iheruka guterana ku wa 30 Nzeri 2026, iyobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Rt. Hon. MUKANTAGANZWA Domitilla, yemeje ko MUNYANGERI Ngango Innocent wahoze ari umucamanza w’Urukiko rw’Ubujurire na NDINDA Ngango Julien wahoze ari umucamanza w’Urukiko Rukuru, bari mu kiruhuko cy’izabukuru, bahabwa Izina ry’icyubahiro.
Ingingo ya 45 y’Itegeko rigena Sitati y’Abacamanza n’Abakozi b’Inkiko iteganya ko umucamanza ugiye mu kiruhuko k’izabukuru amaze nibura imyaka makumyabiri (20) mu kazi k’ubucamanza kandi yarakomeje kuba inyangamugayo ahabwa izina ry’icyubahiro rihwanye n’intera yari agezeho. Ahabwa kandi ishimwe rihwanye n’umushahara, yari agezeho, w’amezi atatu (3).
Icyakora, Inama Nkuru y’Ubucamanza ishobora kwemeza ko umucamanza wakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu rwego rw’ubucamanza, ariko utaramaze imyaka 20 mu kazi k’ubucamanza, ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru ahabwa izina ry’icyubahiro. Icyo gihe agenerwa ibihabwa umucamanza wahawe izina ry’icyubahiro.
Buri ntangiriro y’umwaka w’ubucamanza, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akora urutonde rw’abakandida bahabwa izina ry’icyubahiro rugashyikirizwa Inama Nkuru y’Ubucamanza ikarufataho icyemezo.
Ingingo ya 46 y’itegeko ryavuzwe haruguru yo ivuga ko umucamanza wahawe izina ry’icyubahiro agumana icyubahiro kimukwiriye kandi ashobora kujya mu bikorwa bikomeye y’urukiko yabereye umucamanza bwa nyuma yambaye umwambaro y’ubucamanza. Mu myanya y’icyubahiro kandi afatwa kimwe n’abacamanza b’urukiko yabereye umucamanza bwa nyuma.
Ingingo ya 47 yo iteganya ko Inama Nkuru y’Ubucamanza ishobora kwambura umucamanza izina ry’icyubahiro kubera imwe mu mpamvu zirimo guhamwa n’icyaha gihanishwa igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu cyangwa kugaragarwaho imyitwarire isebeje.
More News
THE CHIEF OF DEFENCE STAFF OF THE SRI LANKA ARMED FORCES VISITS RDF HEADQUARTERS
Kigali, 5 July 2024
Today, the Chief of Defence Staff of the Sri Lanka Armed Forces, Gen Shavendra Silva along with his delegation visited the Rwanda…
RWANDAN PEACEKEEPERS IN BRIA CELEBRATE LIBERATION DAY
Bria, 4 July 2024
Today, Rwanda Peacekeepers (Battle Group VI and Rwanda level 2+ Hospital) under the United Nations Multidimensional Integrated…
RWANDA CELEBRATES 30 YEARS OF LIBERATION DAY
Kigali, 4 July 2024
The people of Rwanda and their friends from different parts of the continent and beyond have today gathered at Amahoro Stadium to…
DEFENCE ATTACHÉS ACCREDITED TO RWANDA BRIEFED ON SECURITY SITUATION
Kigali, 3 July 2024
Defence attachés accredited to Rwanda were hosted today to a security briefing at the MOD/RDF Headquarters in Kimihurura. They…
UNMISS Force Commander visits Rwandan peacekeepers in Juba
Juba, 27 June 2024
Yesterday, the Force Commander of the United Nations Mission in South Sudan (UNMISS), Lt Gen Mohan Subramanian, paid a visit to…
FACULTY MEMBERS AND STUDENTS FROM THE NATIONAL DEFENCE INSTITUTE OF SENEGAL VISIT RDF HQS
Kigali, 25 June 2024
Today, 26 faculty members and Students from Senegal's National Defence Institute visited the Rwanda Defence Force (RDF)…
THE EAC ARMED FORCES FIELD TRAINING EXERCISE 'USHIRIKIANO IMARA2024' CONCLUDED
Bugesera,21 June 2024
Today, the 13th EAC partner states Armed Forces Field Training Exercise “Ushirikiano Imara 2024” concluded in a ceremony held…