Izina ry’icyubahiro ku bacamanza
Inama Nkuru y’Ubucamanza iheruka guterana ku wa 30 Nzeri 2026, iyobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Rt. Hon. MUKANTAGANZWA Domitilla, yemeje ko MUNYANGERI Ngango Innocent wahoze ari umucamanza w’Urukiko rw’Ubujurire na NDINDA Ngango Julien wahoze ari umucamanza w’Urukiko Rukuru, bari mu kiruhuko cy’izabukuru, bahabwa Izina ry’icyubahiro.
Ingingo ya 45 y’Itegeko rigena Sitati y’Abacamanza n’Abakozi b’Inkiko iteganya ko umucamanza ugiye mu kiruhuko k’izabukuru amaze nibura imyaka makumyabiri (20) mu kazi k’ubucamanza kandi yarakomeje kuba inyangamugayo ahabwa izina ry’icyubahiro rihwanye n’intera yari agezeho. Ahabwa kandi ishimwe rihwanye n’umushahara, yari agezeho, w’amezi atatu (3).
Icyakora, Inama Nkuru y’Ubucamanza ishobora kwemeza ko umucamanza wakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu rwego rw’ubucamanza, ariko utaramaze imyaka 20 mu kazi k’ubucamanza, ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru ahabwa izina ry’icyubahiro. Icyo gihe agenerwa ibihabwa umucamanza wahawe izina ry’icyubahiro.
Buri ntangiriro y’umwaka w’ubucamanza, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akora urutonde rw’abakandida bahabwa izina ry’icyubahiro rugashyikirizwa Inama Nkuru y’Ubucamanza ikarufataho icyemezo.
Ingingo ya 46 y’itegeko ryavuzwe haruguru yo ivuga ko umucamanza wahawe izina ry’icyubahiro agumana icyubahiro kimukwiriye kandi ashobora kujya mu bikorwa bikomeye y’urukiko yabereye umucamanza bwa nyuma yambaye umwambaro y’ubucamanza. Mu myanya y’icyubahiro kandi afatwa kimwe n’abacamanza b’urukiko yabereye umucamanza bwa nyuma.
Ingingo ya 47 yo iteganya ko Inama Nkuru y’Ubucamanza ishobora kwambura umucamanza izina ry’icyubahiro kubera imwe mu mpamvu zirimo guhamwa n’icyaha gihanishwa igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu cyangwa kugaragarwaho imyitwarire isebeje.
More News
Rwandan peacekeepers in CAR awarded UN medals
Bangui, 20 March 2021
Rwandan peacekeepers (Rwabatt7) serving under the United Nations Multidimensional Stabilisation Mission in the Central African…
Rwandan peacekeepers under MINUSCA get COVID-19 jabs
Bangui, 16 March 2021
Rwandan peacekeepers under United Nations Multidimensional Stabilisation Mission in the Central African Republic (MINUSCA)…
RDF rotates troops deployed under UNMISS
Kigali, 11 March 2021
Rwanda Defence Force has started the Relief in Place Operation for its troops deployed in Malakal, under United Nations Mission…
UBUTUMWA BW’AKABABARO BWA NYAKUBAHWA PEREZIDA WA REPUBULIKA AKABA N’UMUGABA W’IKIRENGA W’INGABO Z’U RWANDA, KU MUNSI WO GUHEREKEZA LT GEN JACQUES MUSEMAKWELI
Kigali, 19 Gashyantare 2021
Uyu munsi, tariki ya 19 Gashyantare 2021, Ingabo z’u Rwanda, Umuryango wa Lt Gen Jacques Musemakweli hamwe n’inshuti ze…
IMPINDUKA MU ITANGAZO RYATANZWE KURI GAHUNDA YO GUKORA IBIZAMINI KU BIFUZA KWINJIRA MU NGABO Z'U RWANDA BATUYE MU MUJYI WA KIGALI
IMPINDUKA MU ITANGAZO RYATANZWE KURI GAHUNDA YO GUKORA IBIZAMINI KU BIFUZA KWINJIRA MU NGABO Z'U RWANDA BATUYE MU MUJYI WA KIGALI
JOINT COMMUNIQUE OF THE DEFENCE AND SECURITY MEETING BETWEEN THE DEMOCRATIC REPUBLIC OF CONGO AND THE REPUBLIC OF RWANDA
Held in Kigali, from 12 to 14 February 2021
1. Following the strategic guidance given to the defense and security organs of the Democratic Republic…
Rwanda, DRC hold bilateral meeting on Defence and Security
Kigali, 13 February 2021
A bilateral meeting on Defence and Security between Rwanda and Democratic Republic of Congo was convened in Kigali on 13…
RDF mourns Lt Gen Jacques Musemakweli
12 February 2021
The Rwanda Defence Force is deeply saddened to announce the untimely death of Lt Gen Jacques Musemakweli. He passed away on Thursday…
ITANGAZO KU BIFUZA KWINJIRA MU NGABO Z' U RWANDA
ITANGAZO KU BIFUZA KWINJIRA MU NGABO Z' U RWANDA
Two RDF officers graduate as pilots in Qatar
Kigali, 28 January 2021
Two Rwanda Defence Force officer cadets; 2Lt Eloge NYIRINGANGO and 2Lt Josia RUGEMA yesterday graduated as pilots from Al…