Ingabo z' u Rwanda ziri mu butumwa bw' amahoro muri Sudani y' Epfo bafatanije n' Umuryango SHF bakoze igikorwa cyo kurwanya malaria mu nkambi ya Mangateen
Juba, 11 Ukwakira 2025
Abasirikare n'abapolisi b’Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNMISS) ku bufatanye n’Abanyarwanda baba muri Sudani y’Epfo ndetse n’Umuryango wa SHF (Society for Family Health), bakoze igikorwa cyo kurwanya malariya mu nkambi y’impunzi ya Mangateen iherereye i Juba.
Iki gikorwa cyabaye mu rwego rwo gukomeza gufasha abaturage no kubigisha uburyo bakwiye kurwanya malariya.
Ibikorwa byakozwe birimo gusukura ahashobora kororokera imibu, gutema ibihuru, gukangurira abaturage uburyo bwo kwirinda malariya ndetse no gutanga umuti (repellents) wica cyangwa wirukana imibu.
Mu ijambo rye, Colonel Leodomir Uwizeyimana, Umuyobozi w’Ingabo za Rwanbatt-3 unahagarariye abasirikare b’Abanyarwanda bari muri UNMISS, yashimye ubufatanye bukomeye buri hagati y’abasirikare n’abaturage.
Yasabye abatuye inkambi gukomeza kugira uruhare mu isuku y’aho batuye, anabashishikariza gutema ibihuru no gukuraho ibidendezi by'amazi bishobora kuba indiri y' umubu.
Simon Khan Lok, Umuyobozi w’inkambi ya Mangateen, yashimiye cyane ubu bufatanye, avuga ko bufite akamaro kanini mu guteza imbere ubuzima bw'abaturage binyuze mu kubigisha ndetse no kubagezaho umuti ubafasha kwirinda imibu.
Malariya ikomeje kuba imwe mu ndwara zikomeye zugarije abatuye inkambi ya Mangateen, iherereye ku nkengero z’umujyi wa Juba.
Iki gikorwa cy’ubukangurambaga cyagaragaje umuhate n' ubufatanye bw'abagiteguye mu guharanira imibereho myiza y’abaturage b’iyo nkambi.
More News
The Students and Directing Staff from Nigeria Armed Forces Command and Staff college, Jaji (Kaduna) pays courtesy call to the RDF Chief of General Staff
The students and Directing Staff from Nigeria Armed Forces Command and Staff College who are in the country for one week regional study tour paid a…
Kigali Conference calls for more women at all levels of peacekeeping operations
Participants of a high-level conference organized by UNIFEM and the Rwanda Defence Forces (RDF) have issued a declaration calling for programmed…
Gen. KABAREBE leads military chiefs meeting with American war scholars
The visiting delegation of seventeen US Air War College students and professors yesterday held discussions with several Rwanda Defence Forces (RDF)…
Military officers attend peacekeeping course
NYAKINAMA — A four-day international peace keeping conference opened Tuesday at the Rwanda Military Academy in Nyakinama. It was officially opened by…
57 RDF officers re-deployed
The military has deployed, transferred and appointed into senior and middle-level positions a total of 57 officers, the highest ranking being Brig.…