Ingabo z' u Rwanda ziri mu butumwa bw' amahoro muri Sudani y' Epfo bafatanije n' Umuryango SHF bakoze igikorwa cyo kurwanya malaria mu nkambi ya Mangateen
Juba, 11 Ukwakira 2025
Abasirikare n'abapolisi bâAbanyarwanda bari mu butumwa bwâamahoro bwa Loni muri Sudani yâEpfo (UNMISS) ku bufatanye nâAbanyarwanda baba muri Sudani yâEpfo ndetse nâUmuryango wa SHF (Society for Family Health), bakoze igikorwa cyo kurwanya malariya mu nkambi yâimpunzi ya Mangateen iherereye i Juba.
Iki gikorwa cyabaye mu rwego rwo gukomeza gufasha abaturage no kubigisha uburyo bakwiye kurwanya malariya.
Ibikorwa byakozwe birimo gusukura ahashobora kororokera imibu, gutema ibihuru, gukangurira abaturage uburyo bwo kwirinda malariya ndetse no gutanga umuti (repellents) wica cyangwa wirukana imibu.
Mu ijambo rye, Colonel Leodomir Uwizeyimana, Umuyobozi wâIngabo za Rwanbatt-3 unahagarariye abasirikare bâAbanyarwanda bari muri UNMISS, yashimye ubufatanye bukomeye buri hagati yâabasirikare nâabaturage.
Yasabye abatuye inkambi gukomeza kugira uruhare mu isuku yâaho batuye, anabashishikariza gutema ibihuru no gukuraho ibidendezi by'amazi bishobora kuba indiri y' umubu.
Simon Khan Lok, Umuyobozi wâinkambi ya Mangateen, yashimiye cyane ubu bufatanye, avuga ko bufite akamaro kanini mu guteza imbere ubuzima bw'abaturage binyuze mu kubigisha ndetse no kubagezaho umuti ubafasha kwirinda imibu.
Malariya ikomeje kuba imwe mu ndwara zikomeye zugarije abatuye inkambi ya Mangateen, iherereye ku nkengero zâumujyi wa Juba.
Iki gikorwa cyâubukangurambaga cyagaragaje umuhate n' ubufatanye bw'abagiteguye mu guharanira imibereho myiza yâabaturage bâiyo nkambi.
More News
Regional Conference on âRwandaâs Journey towards Sustainable Peace â 25 Yearsâ opens
Kigali, 19 September 2019
A regional conference entitled, âRwandaâs Journey towards Sustainable Peace â 25 Yearsâ has started in Kigali today. The 2âŠ
Commandants of EAC Military Academies meet to review cooperation
Bugesera, 17 September 2019
Commandants of EAC Military Academies were today joined by their national Defence Liaison Officers to start a 3 daysâŠ
Malawi and Sri Lanka military delegations visit RDF as part of their study tour
Kigali, 3 September 2019
Two military delegations; one from Malawi Defence Force Headquarters and another from Sri Lanka Defence Services Command andâŠ
Gen Kabarebe hails RDF Reservists for their commitment to serve Rwanda
Nyabihu, 2 September 2019
General James Kabarebe has commended the readiness of members of Rwanda Defence Force Reserve Force undertaking theirâŠ
RDF PRESS RELEASE - APPOINTMENTS AND CHANGES WITHIN RDF
REF: RDF/MPR/A/07/03/19
Kigali, 02 September 2019
H.E. THE PRESIDENT OF THE REPUBLIC AND COMMANDER IN CHIEF OF THE RDF HAS MADE THE FOLLOWINGâŠ
RDF Chief of Defence Staff closes Exercise Shared Accord 19
Gabiro, 28 August 2019
The Rwanda Defence Force Chief of Defence Staff (CDS) Gen Patrick Nyamvumba, together with Peter Vrooman, the US Ambassador toâŠ
RDF wins two trophies at the EAC Military Games
Nairobi, 23 August 2019
Rwanda Defence Force Football and Basketball teams have today won two trophies in the just concluded East African CommunityâŠ
Over 300 patients benefit from Exercise Shared Accord 19 at Rwanda Military Hospital
Kigali, 22 August 2019
The just concluded Medical Readiness Exercise (MEDREX) of the ongoing Exercise Shared Accord 19 provided medical care to 337âŠ
The Zimbabwe Staff College Students on study tour in Rwanda
Kigali, 19 August 2019
A delegation of 28 senior military officers from the Zimbabwe Staff College has started a one-week study tour in Rwanda, fromâŠ
RDF, US Military launch âExercise Shared Accord 19â
Gabiro, 14 August 2019
Rwanda Defence Force (RDF) in partnership with the United States Military have today launched a peacekeeping exerciseâŠ