INAMA YA GATANDATU Y’ABAYOBOZI B’INGABO ZA RDF NA UPDF BAKORERA HAFI Y’UMUPAKA UHUZA U RWANDA NA UGANDA YASOJE
Mbarara, 2 Ukwakira 2025
Inama y’iminsi itatu y’abayobozi b’ingabo z’u Rwanda (RDF) hamwe n’iza Uganda (UPDF) bakorera hafi y’umupaka uhuza ibihugu byombi, yasojwe kuri uyu wa kane i Mbarara.
Iyi nama yahuje abayobozi ba Diviziyo ya 2 ya UPDF hamwe na Diviziyo ya 5 ku ruhande rwa RDF yabereye Kabare ndetse na Mbarara, yibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi no kunoza imikoranire hagati yazo ndetse n’abaturage batuye ku mipaka ihuza ibi bihugu.
Mu ijambo rye risoza inama, Umuyobozi wungirije w’Ingabo zirwanira ku butaka z’Igihugu cya Uganda, Maj Gen Francis Takirwa, yashimiye abitabiriye inama ku ruhare rwabo n’ibitekerezo byubaka mu biganiro byabaye.
Yagarutse ku kamaro k’ubufatanye buhoraho mu guhangana n’ibikorwa bitemewe byambukiranya imipaka, asaba impande zombi gukomeza gusangira amakuru kenshi no kunoza imikoranire. Yavuze ko ubufatanye nk’ubu bugaragaza ubushake bw’ubuyobozi burangajwe imbere n’Abagaba b’Ikirenga b’Ingabo ku mpande zombi, mu gukemura ibibazo bihuriweho.
Maj Gen Takirwa yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, ku buyobozi bufite icyerekezo, bwatumye iyi gahunda ibaho.
Yanasabye ko bashimira Abakuru b’Ingabo z’ibihugu byombi ku ruhare bagize mu itegurwa ry’iyi nama.
Yasoje agira ati: “Impande zombi zungukira mu mutekano usesuye kuko abaturage bashobora gukora ubucuruzi n’ibindi bikorwa mu mutekano n’ituze, bazi ko umutekano wabo ucunzwe neza.’’
More News
The Students and Directing Staff from Nigeria Armed Forces Command and Staff college, Jaji (Kaduna) pays courtesy call to the RDF Chief of General Staff
The students and Directing Staff from Nigeria Armed Forces Command and Staff College who are in the country for one week regional study tour paid a…
Kigali Conference calls for more women at all levels of peacekeeping operations
Participants of a high-level conference organized by UNIFEM and the Rwanda Defence Forces (RDF) have issued a declaration calling for programmed…
Gen. KABAREBE leads military chiefs meeting with American war scholars
The visiting delegation of seventeen US Air War College students and professors yesterday held discussions with several Rwanda Defence Forces (RDF)…
Military officers attend peacekeeping course
NYAKINAMA — A four-day international peace keeping conference opened Tuesday at the Rwanda Military Academy in Nyakinama. It was officially opened by…
57 RDF officers re-deployed
The military has deployed, transferred and appointed into senior and middle-level positions a total of 57 officers, the highest ranking being Brig.…