IBINYOMA BISHINJWA INGABO Z’U RWANDA ZIBUNGABUNGA AMAHORO MU GIHUGU CYA CENTRAL AFRICAN REPUBLIC
Inkuru yanditswe na Barbara Debout mu binyamakuru “The New Humanitarian na Le Monde” zirashinja ibinyoma ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Central African Republic, ibyo birego bikaba bivugwa ko ari ugufata ku ngufu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Mu birego bitatu byavuzwe muri iyi nyandiko nta na kimwe cyabayeho:
- Ku bijyanye n’icyaha cyo gufata ku ngufu uwitwa "Jeanne", ucuruza imbuto n’imboga, nk’uko bivugwa muri iyo nyandiko ko yaba yarafashwe ku ngufu n’umwe mu ngabo z’u Rwanda ziri mu Butumwa bw’Amahoro mu birindiro byazo i Bangui mu mwaka wa 2023: Ibi ntibishoboka kuko abasivili batemerewe kwinjira mu birindiro by’ingabo z’u Rwanda ziri mu Butumwa bw’Amahoro muri Centre African Republic, keretse abiyandikishije cyangwa se bafite ibikorwa bizwi kandi byemewe bahakorera. Bityo rero iki kirego kikaba nta shingiro gifite.
- Ku kirego kijyanye no gufata ku ngufu "Grace, ufite imyaka 28", mu mujyi wa Paoua, mu majyaruguru y’igihugu: nta ngabo z’u Rwanda ziri mu Butumwa bw’Amahoro zigeze zoherezwa muri kariya gace, bityo rero iki kirego kikaba nta shingiro gifite
- Naho ku bijyanye no gufata ku ngufu “abagore babiri ahitwa Ndassima”, mu birometero 400 uvuye i Bangui, nta na rimwe ingabo z’igihugu cy’u Rwanda ku bw’amasezerano y’ubufatanye y’ibihugu byombi, cyangwa se izibarizwa muri MINUSCA zigeze zoherezwa muri aka gace. Bityo rero ibyo byaha bashinjwa bikaba bitarigeze bibaho
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rishobora gukorerwa abaturage rikozwe n’abashinzwe kubungabunga amahoro ntirishobora kwihanganirwa, kandi Ingabo z'u Rwanda (RDF) ziha uburemere ibirego byose byashinjwa abasirikare bazo. Nk'uko byashimangiwe n'umwanditsi mu gutanga ubuhamya bw'abasivili bavuye mu byabo i Bria, ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryigeze kubaho, ryahagaze ari uko ingabo z'u Rwanda zoherejwe muri ako karere .
Ntawe ushobora gushidikanya ku iyubahirizwa ry'amategeko, izina ndetse n'imikorere ntakemangwa Ingabo z'u Rwanda zimaze kubaka
Mu gihe cy'imyaka 20, ingabo z'u Rwanda zishinzwe kurinda umutekano w'abaturage zakoze akazi kazo mu budakemwa kandi zubaha abaturage baho, zishingiye ku mahame y'ibanze yo kurinda abasivili n’inshingano zo kubarinda (R2P). Ingabo z'u Rwanda zizakomeza gushyigikira amahoro n'ituze muri Central African Republic, ndetse, n'ahandi hose Ingabo z'u Rwanda zishinzwe kurinda umutekano zoherejwe
More News
Rwanda Peace Academy hosts UN Protection of Civilians Training of Trainers Course
Musanze, 6 May 2019
Twenty-six military and police officers from 13 countries have today started the UN protection of civilians training of trainers…
Sector Juba commander lauds Rwandan peacekeepers under his command
Juba, 2 May 2019
Rwandan peacekeepers of Rwanbatt3 Region Protection Force (RDF 67 Infantry Mechanized Battalion) stationed in South Sudan’s capital…
RDF moves COP 2019 to Rutsiro
25 April 2019
Rwanda Defence Force through Rwanda Military Hospital will tomorrow conclude a two-week Citizen Outreach Programme 2019 where the force…
RDF launches a Brigade-based clinic in Karongi
Karongi, 23 April 2019
Rwanda Defence Force (RDF) has acquired its ninth Brigade-based clinic in Karongi district to serve troops attached to the 511…
RDF Citizen Outreach Programme 2019 kicks off
17 April 2019
RDF has today launched the Citizen Outreach Programme 2019 (COP 2019) in which the Force carries out various activities geared towards…
Newly appointed RDF service chiefs assume office
Kigali, 10 April 2019
The newly appointed Rwanda Defence Force (RDF) service chiefs have officially assumed office today. It was during a handover…
RDF PRESS RELEASE - APPOINTMENTS AND CHANGES WITHIN RDF
REF: RDF/MPR/A/07/02/19
Kigali, 09 April 2019
1. H.E. THE PRESIDENT AND COMMANDER-IN-CHIEF OF RWANDA DEFENCE FORCE (RDF) HAS MADE THE FOLLOWING…
General Nyamvumba receives Belgian Chief of Defence
Kigali, 8 April 2019
The Rwanda Defence Force (RDF) Chief of Defence Staff (CDS) General Patrick Nyamvumba received this morning at the RDF…
