Ibikorwa Remezo Bishya Byubatswe Kuri GS Umubano II Bigamije Guteza Imbere Ireme ry'Uburezi
Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye na Banki y’Isi binyuze mu mushinga witwa “Rwanda Quality Basic Education for Human Capital Development” ( RQBE) bubatse ibikorwaremezo binyuranye mu Rwunge rw’Amashuri rw’Umubano wa II mu Karere ka Rubavu bituma hari na bamwe mu bana bigaga mu mashuri acumbikira abanyeshuri ubu biga muri iryo shuri bahamya ko ibikoresho iri shuri rifite ari byiza bizabafasha gukabya inzozi zabo ndetse no kuzamura ireme ry'uburezi.
Murebwa Rindwa Faith, wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye mu ishami ry'Ubugenge,Ubutabire n'Ubumenyamuntu ufite inzozi zo kuzaba umuganga. Nyuma yo guhindura ikigo yigagaho gicumbikira abanyeshuri akajya kwiga ataha, yabanje kugira impungenge ko byashobora kudindiza urugendo rwe rw’amasomo. Icyakora, izo mpungenge zarashize nyuma yo kubona ibikorwaremezo byubatswe muri iri shuri birimo laboratwari, isomero n'ibyumba by'amashuri.
Ati: “Ibikorwaremezo biri muri iri shuri, cyane cyane nka za laboratwari, byanyongereye icyizere cyo kuzagera ku nzozi zanjye zo kuba umuganga. Kuba dufite laboratwari zifite ibikoresho bihagije bituma duhuza neza amasomo twiga mu ishuri ku bishyira mu mikorongiro bityo tukabifata vuba kandi bitworoheye.”
Faith avuga ko laboratwari zigezweho zizamufasha kwitegura neza amasomo ya kaminuza ndetse n’umwuga w’ubuganga. Ashimangira kandi ko kuba yiga ataha bitigeze bimubera imbogamizi mu myigire ye.
Ati: “Icy’ingenzi ni ukwiyemeza no gukorana umwete. Iyo ngeze mu rugo nkomeza gusubiramo amasomo no gukora ubushakashatsi, bikamfasha gukomeza guharanira intego zanjye.”
Nakure Marie Thérèse, Umuyobozi wa GS Umubano II, avuga ko ibikorwaremezo bishya byahinduye cyane imiterere y’ishuri, bituma habaho ahantu heza ho kwigira no kwigishiriza ndetse binagabanura ubucucike mu ishuri.
Ati: “Ibyumba by’amashuri byiyongereye byagabanyije ubucucike, aho abanyeshuri mu ishuri bavuye ku bagera kuri 60 bakagera hagati ya 38 na 40. Laboratwari nshya zongereye ireme ry’imyigishirize ya siyansi kuko zituma abanyeshuri bakora imyitozo yibyo bize mu ishuri, naho imbyumba by'amashuri bigiramo ikoranabuhanga bibafasha guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga no gukora ubushakashatsi.”
Akomeza avuga ko uruzitiro rwubatswe rwongereye umutekano n’imyitwarire myiza ku ishuri, mu gihe ubwiherero n’ibindi bikorwaremezo by’isuku byongerewe byazamuye isuku n’isukura muri GS Umubano II.
GS Umubano II yigamo abanyeshuri 1,278. Binyuze mu mushinga wa RQBE, ishuri ryubakiwe ibyumba by’amashuri, ibyumba bya mashuri yo kwigiramo ikoranabuhanga, laboratwari za Siyansi, icyumba cy’abarimu, uruzitiro, ibigega by’amazi ndetse n’ubwiherero. Umushinga wanavuguruye igikoni n’aho abanyeshuri bafatira amafunguro.
Minisiteri y’Uburezi ikomeje guteza imbere aho abanyeshuri bigira no kubaha ibikorwaremezo n’amahirwe bikenewe kugira ngo ireme ry'uburezi rigere ku kigero kiza.
More News
THE CHIEF OF DEFENCE STAFF OF THE SRI LANKA ARMED FORCES VISITS RDF HEADQUARTERS
Kigali, 5 July 2024
Today, the Chief of Defence Staff of the Sri Lanka Armed Forces, Gen Shavendra Silva along with his delegation visited the Rwanda…
RWANDAN PEACEKEEPERS IN BRIA CELEBRATE LIBERATION DAY
Bria, 4 July 2024
Today, Rwanda Peacekeepers (Battle Group VI and Rwanda level 2+ Hospital) under the United Nations Multidimensional Integrated…
RWANDA CELEBRATES 30 YEARS OF LIBERATION DAY
Kigali, 4 July 2024
The people of Rwanda and their friends from different parts of the continent and beyond have today gathered at Amahoro Stadium to…
DEFENCE ATTACHÉS ACCREDITED TO RWANDA BRIEFED ON SECURITY SITUATION
Kigali, 3 July 2024
Defence attachés accredited to Rwanda were hosted today to a security briefing at the MOD/RDF Headquarters in Kimihurura. They…
UNMISS Force Commander visits Rwandan peacekeepers in Juba
Juba, 27 June 2024
Yesterday, the Force Commander of the United Nations Mission in South Sudan (UNMISS), Lt Gen Mohan Subramanian, paid a visit to…
FACULTY MEMBERS AND STUDENTS FROM THE NATIONAL DEFENCE INSTITUTE OF SENEGAL VISIT RDF HQS
Kigali, 25 June 2024
Today, 26 faculty members and Students from Senegal's National Defence Institute visited the Rwanda Defence Force (RDF)…
THE EAC ARMED FORCES FIELD TRAINING EXERCISE 'USHIRIKIANO IMARA2024' CONCLUDED
Bugesera,21 June 2024
Today, the 13th EAC partner states Armed Forces Field Training Exercise “Ushirikiano Imara 2024” concluded in a ceremony held…