ABANYESHURI BO MU ISHURI RIKURU RYA GISIRIKARE RYA NYAKINAMA BASUYE INGORO YO KUBOHORA IGIHUGU KU MULINDI
Mulindi, 7 Ukwakira 2025
Uyu munsi, Abanyeshuri bagize Icyiciro cya 25 biga amasomo ajyanye n'imiyoborere y'ingabo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, mu Karere ka Musanze, basuye Ingoro y'u Rwanda y’urugamba rwo kubohora igihugu ku Mulindi, mu rwego rw’urugendoshuri rujyanye no gusobanukirwa byinshi ku rugamba rwo kubohora igihugu rwagizwemo uruhare n’Ingabo zari iza RPA (Rwanda Patriotic Army).
Uru rugendoshuri ni rumwe mu zigamije gusura ahantu ndangamateka mu ntara zitandukanye z’u Rwanda, ahatangirijwe ndetse hakanabera ibyiciro by'ingenzi by'urugamba rwo kubohora igihugu.
Uru rugendoshuri rufite intego yo gukomeza gutoza no kongerera ubumenyi ba ofisiye, binyuze mu masomo ajyanye n’urugamba. Rufasha kandi abanyeshuri gusobanukirwa byimbitse amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Aba banyeshuri bahawe ibiganiro na ba ofisiye bakuru bari mu kiruhuko cy'iza bukuru bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu, aho babahaye ubuhamya bugaragaza imbogamizi bahuye na zo ku rugamba, n’ibyemezo by’ingenzi bya gisirikare byagiye bifatwa bikagira uruhare rufatika mu guhindura isura urugamba.
Ibyo biganiro byagarutse ku byafashije ingabo za RPA gutsinda urugamba, birimo ubuyobozi buhamye, imyitwarire myiza y’ingabo, uburyo bw’imirwanire ifite intego, gushyigikirwa n’abaturage ndetse n'umurava n'umuhate by’ingabo.
Nk’uko biri muri gahunda y’urugendoshuri, aba banyeshuri bazakomeza gusura ibindi bice ndangamateka by’ingenzi bifitanye isano n’urugamba rwo kubohora igihugu ndetse n’urugamba rwo guhagarika Jenoside, kugira ngo barusheho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda n’umurage w’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.
More News
RDF AND ICRC CONVENE SYMPOSIUM ON INTERNATIONAL HUMANITARIAN LAW AND CIVILIAN PROTECTION
Kigali, 21 October 2025
The Rwanda Defence Force (MOD/RDF), in collaboration with the International Committee of the Red Cross (ICRC), today held…
RWANDAN PEACEKEEPERS CONDUCT COMMUNITY WORK AND DONATE SCHOLASTIC MATERIALS TO PUPILS IN SOUTH SUDAN
Juba, 17 October 2025
Rwandan peacekeepers (17 Mechanized Infantry Battalion) under the United Nations Mission in South Sudan (UNMISS) donated a…
VALIDATION WORKSHOP OF STRATEGIC LEVEL COURSES CONCLUDES AT THE RWANDA DEFENCE FORCE COMMAND AND STAFF COLLEGE
Nyakinama, 16 October 2025
The Validation Workshop of Strategic Level Courses, held from 13 to 16 October 2025 at The Rwanda Defence Force Command…
UMUGABA MUKURU W’INGABO ZA GAMBIA YASUYE ISHURI RIKURU RYA GISIRIKARE RYA NYAKINAMA
Musanze, 15 Ukwakira 2025
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia, Lieutenant General Mamat O.A. Cham, uyu munsi yasuye Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya…
CHIEF OF DEFENCE STAFF OF THE GAMBIA ARMED FORCES VISITS RDF COMMAND AND STAFF COLLEGE
Musanze, 15 October 2025
The Chief of Defence Staff of the Gambia Armed Forces (CDS-GAF), Lieutenant General Mamat O.A. Cham, today visited the…
UMUGABA MUKURU W’INGABO ZA GAMBIA YASUYE ICYICARO GIKURU CY’INGABO Z’U RWANDA
Kigali, 13 Ukwakira 2025
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia, Lieutenant General Mamat O.A. Cham, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuva ku itariki…
CHIEF OF DEFENCE STAFF OF THE GAMBIA ARMED FORCES VISITS RWANDA DEFENCE FORCE
Kigali, 13 October 2025
The Chief of Defence Staff of the Gambia Armed Forces, Lieutenant General Mamat O.A. Cham, is on a working visit to Rwanda…
Ingabo z' u Rwanda ziri mu butumwa bw' amahoro muri Sudani y' Epfo bafatanije n' Umuryango SHF bakoze igikorwa cyo kurwanya malaria mu nkambi ya Mangateen
Juba, 11 Ukwakira 2025
Abasirikare n'abapolisi b’Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNMISS) ku bufatanye…
Rwandan Peacekeepers and Society for Family Health Conduct Community Outreach in Juba
Juba, 11 October 2025
Rwandan peacekeepers—comprising both Army and Police personnel under the United Nations Mission in South Sudan (UNMISS)—in…