RDF YASEZEYE MU CYUBAHIRO BA OFISIYE BASHYIZWE MU KIRUHUKO CY’IZABUKURU
Kuri uyu wa Gatanu, ku Cyicaro gikuru cy'Ingabo z’u Rwanda (RDF) i Kimihurura, RDF yasezeye mu cyubahiro ba Ofisiye bagejeje igihe cyo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru n’abarangije amasezerano y’akazi. Uyu muhango ubaye ku nshuro ya 14, wayobowe na Minisitiri w’Ingabo, Hon. Juvenal Marizamunda, mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda. Witabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen MK Mubarakh, abagaba b’ingabo, ba Jenerali, ba Ofisiye bakuru n’imiryango y’abagiye mu kiruhuko.

Mu ijambo yavuze mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga w'ingabo, Minisitiri Marizamunda yashimiye abasezerewe ku bw’umurava bagaragaje mu gukorera igihugu. Yabashimiye uruhare bagize mu rugamba rwo kubohora igihugu, guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, no kongera kubaka igihugu. Yashimye kandi uruhare rwabo mu guhindura RDF ingabo zikomeye, zifite ubunyamwuga kandi zubashywe ku rwego mpuzamahanga binyuze mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’imikoranire n’ibindi bihugu, ashimangira ko ibikorwa byabo bisize umurage uhoraho.
Minisitiri Marizamunda yanashimiye abo bashakanye ku nkunga idasanzwe batanze, agaragaza ko bitanze cyane mu gukomeza guhuza imiryango mu gihe abo bashakanye babaga bari mu butumwa bw’akazi.

Mu ijambo rye, Umugaba Mukuru w’Ingabo z'u Rwanda, Gen MK Mubarakh, yashimiye abasezerewe ku rukundo rw’igihugu, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga bagaragaje mu kazi kabo. Yabashimiye kuba barigishije abakiri bato mu ngabo, bakabatoza indangagaciro za RDF, ibyatumye habaho urubyiruko rwiteguye kurinda igihugu. Yagaragaje ko RDF n’igihugu bizakomeza kungukira ku bunararibonye, ubwenge n’inama by’abasezerewe.
Mu izina ry’abasezerewe, Maj Gen (Rtd) Emmanuel Bayingana yagaragaje ko batewe ishema n’iterambere rikomeye RDF imaze kugeraho. Yashimiye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku bw'ubuyobozi bufite icyerekezo mu kubaka Ingabo z'u Rwanda zikomeye kandi zishyize hamwe. Yemeje ko nubwo basezeye ku mirimo ya gisirikare, bazakomeza kurangwa n'indangagaciro za RDF zirimo gukunda igihugu, ikinyabypfura no kwitanga, baniyemeza gukomeza gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’u Rwanda.
Umuhango wasojwe no gushyikiriza abasezerewe icyemezo cy'ishimwe mu kubaha icyubahiro ku bw’akazi k’indashyikirwa n’umuhate bagaragaje mu Ngabo z’u Rwanda.
More News
THE CHIEF OF DEFENCE STAFF OF THE SRI LANKA ARMED FORCES VISITS RDF HEADQUARTERS
Kigali, 5 July 2024
Today, the Chief of Defence Staff of the Sri Lanka Armed Forces, Gen Shavendra Silva along with his delegation visited the Rwanda…
RWANDAN PEACEKEEPERS IN BRIA CELEBRATE LIBERATION DAY
Bria, 4 July 2024
Today, Rwanda Peacekeepers (Battle Group VI and Rwanda level 2+ Hospital) under the United Nations Multidimensional Integrated…
RWANDA CELEBRATES 30 YEARS OF LIBERATION DAY
Kigali, 4 July 2024
The people of Rwanda and their friends from different parts of the continent and beyond have today gathered at Amahoro Stadium to…
DEFENCE ATTACHÉS ACCREDITED TO RWANDA BRIEFED ON SECURITY SITUATION
Kigali, 3 July 2024
Defence attachés accredited to Rwanda were hosted today to a security briefing at the MOD/RDF Headquarters in Kimihurura. They…
UNMISS Force Commander visits Rwandan peacekeepers in Juba
Juba, 27 June 2024
Yesterday, the Force Commander of the United Nations Mission in South Sudan (UNMISS), Lt Gen Mohan Subramanian, paid a visit to…
FACULTY MEMBERS AND STUDENTS FROM THE NATIONAL DEFENCE INSTITUTE OF SENEGAL VISIT RDF HQS
Kigali, 25 June 2024
Today, 26 faculty members and Students from Senegal's National Defence Institute visited the Rwanda Defence Force (RDF)…
THE EAC ARMED FORCES FIELD TRAINING EXERCISE 'USHIRIKIANO IMARA2024' CONCLUDED
Bugesera,21 June 2024
Today, the 13th EAC partner states Armed Forces Field Training Exercise “Ushirikiano Imara 2024” concluded in a ceremony held…