PEREZIDA WA MOZAMBIQUE YASUYE INZEGO Z'UMUTEKANO Z'U RWANDA I MOCÍMBOA DA PRAIA
Perezida wa Repubulika ya Mozambique akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo za Mozambike (FADM), Nyakubahwa Daniel Francisco Chapo, uyu munsi yasuye Inzego z'Umutekano z'u Rwanda ku cyicaro gikuru giherereye mu Karere ka Mocímboa da Praia, mu ruzinduko rw'akazi arimo kugirira mu Ntara ya Cabo Delgado.
Perezida Chapo yari aherekejwe na Minisitiri w'Ingabo, Maj Gen Cristóvão Artur Chume, Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka za FADM, Major Gen André Rafael Mahunguane, Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira mu mazi za Mozambique, Brig Gen (Commodore) Óscar Agostinho Lucas, hamwe n'abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma.

Nyuma yo gusura abasirikare ba FADM bakorera i Mocímboa da Praia, Perezida Chapo yakiriwe ku Kibuga cy'Indege cya Mocímboa da Praia n'Umuyobozi Mukuru w' Inzego z' Umutekano z'u Rwanda, Brig Gen CM Mujuni, ari kumwe n'abandi bayobozi. Nyuma yaho yagiranye inama n'abayobozi bakuru b' Inzego z'Umutekano z'u Rwanda abashimira uruhare rwabo mu kugarura amahoro n'umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado.
Perezida Chapo yashimiye byimazeyo Guverinoma y'u Rwanda, by'umwihariko Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, ku nkunga adahwema guha Mozambique mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado.Yashimiye kandi Inzego z'Umutekano z'u Rwanda ku bwitange, ubunyamwuga mu kurinda abaturage no kugarura umutekano.
Agaruka ku kamaro k'ubufatanye hagati y' Inzego z'umutekano z'u Rwanda n'iza Mozambique, Perezida Chapo yashimye imikoranire myiza iri hagati y'inzego z'ibihugu byombi mu kurwanya iterabwoba, anizeza ko ubwo bufatanye buzakomeza kurushaho gushimangirwa.

More News
MOD/RDF Leadership end a two days Retreat
A cross–section of Ministry of Defence (MOD) and Rwanda Defence Forces (RDF) leadership ended a two days retreat [13 – 14 June 2008] at Urumuri Hotel…
RDF Receives Training and Watercraft Spare Parts from the US Department of Defense
The United States Defense Attaché Office, through its International Military Education and Training (IMET) program, this month welcomed four United…
The Students and Directing Staff from Nigeria Armed Forces Command and Staff college, Jaji (Kaduna) pays courtesy call to the RDF Chief of General Staff
The students and Directing Staff from Nigeria Armed Forces Command and Staff College who are in the country for one week regional study tour paid a…
Kigali Conference calls for more women at all levels of peacekeeping operations
Participants of a high-level conference organized by UNIFEM and the Rwanda Defence Forces (RDF) have issued a declaration calling for programmed…
Gen. KABAREBE leads military chiefs meeting with American war scholars
The visiting delegation of seventeen US Air War College students and professors yesterday held discussions with several Rwanda Defence Forces (RDF)…
Military officers attend peacekeeping course
NYAKINAMA — A four-day international peace keeping conference opened Tuesday at the Rwanda Military Academy in Nyakinama. It was officially opened by…
57 RDF officers re-deployed
The military has deployed, transferred and appointed into senior and middle-level positions a total of 57 officers, the highest ranking being Brig.…